Transport mu Rwanda

Ikarita yerekana inzira ny'amukuru mu Rwanda.
Umuhanda
Umuhanda wa Rulindo
Umuhanda wa Rubanga mu majyepfo

Sisitemu yo gutwara abantu mu Rwanda yibanda cyane k'umuhanda. Imihanda ya kaburimbo iri hagati y'umurwa mukuru wa Kigali, n'indi mijyi minini yo mu gihugu. U Rwanda kandi ruhuza umuhanda n’ibindi bihugu byo mu biyaga bigari bya Afurika, binyuzwamo ibicuruzwa byinshi bitumizwa muri mahanga n’ibyoherezwa mu mahanga[1][1].

Iki gihugu gifite ikibuga cy’indege mpuzamahanga cyiri i Kigali, gikorera mu gihugu kimwe ndetse no mu bihugu byinshi, kandi gifite ubwikorezi buke hagati y’imijyi y’i cyambu ku kiyaga cya Kivu . Muri iki gihe nta gari ya moshi ihari mu Rwanda.

Ishoramari ryinshi mu bikorwa remezo byo gutwara abantu ryakozwe na guverinoma kuva muri jenoside yo muri 1994, ifashijwe n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi, Ubushinwa, Ubuyapani n’abandi.

  1. 1.0 1.1 https://rw.wikipedia.org/w/index.php?title=Transport_mu_Rwanda&veaction=edit

© MMXXIII Rich X Search. We shall prevail. All rights reserved. Rich X Search